Ubumenyi rusange ku mushinga (9) :

Zimwe mu ngero zikoreshwamo uburyo bwa "SWOT" cyangwa "PEST"

Turebye ku Igihugu cy'u Rwanda, twafata urugero rukurikira:

Mu Cyerekezo 2020, u Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buhagaze neza aho hateganyijwe ko ubukungu buzajya bwiyongera buri mwaka ku kigereranyo cya 11.5% nk'uko bikubiye muri Gahunda y'Iterambere no kugabanya ubukene na Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka 7 (EDPRS II and seven year 2010-2017 Government program).

U Rwanda nk'Igihugu ruhura n'ingorane zitandukanye zishobora gutuma rutagera kuri iyi ntego rwiyemeje harimo:

Kuba ubukungu bw'igihugu bushingiye ku buhinzi gakondo nabwo bushingiye kugushaka ibitunga abantu gusa,
Ibicuruzwa bituruka hanze biruta kure ibyo igihugu cyohereza mu mahanga,
Ubwikorezi mpuzamahanga buhenze,
Kutihaza ku ngengo y'imari aho igice kinini (40% - 2014/15) gituruka ku mfashanyo cyangwa inguzanyo ivuye ak'imuhana,
Ihindagurika ry'ubukungu ndetse n'imiyoborere y'isi, n'ibindi.

Izi nzitizi ariko ntizabuza u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje cyane ko igihugu gishobora gushingira ku mahirwe akurikira:

- Inyongeragaciro ikomoka ku buhinzi bukozwe neza,
- Imirimo myinshi idashingiye ku buhinzi igenda yiyongera,
- Kwitabira imiryango cyangwa amashyirahamwe agamije ubucuruzi, n'ubundi buryo bwose bushobora gutuma ishoramari riturutse imahanga ryiyongera,
- Gukomeza kuzamura ubwizigame hagamijwe guteza imbere ishoramari, n'ibindi.

Ikindi kandi hari ibivumbikisho bikenewe kugira ngo aya mahirwe tuvuze haruguru abyazwe umusaruro.

Aha twavuga ikoranabuhanga :

- Ikirere kibereye bizinesi
- Amategeko n'imikorere inoze
- amahoro n'umutekano usesuye,
- Iingamba zihamye zo kurwana ruswa n'ikigero gito cya ruswa ,
- Ubukungu butajegajega,
- Isuku , n'ibindi.

Ariko hacyari ingorane zo kuba u Rwanda rufite abaturage badafite ubumenyi buhagije n'ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry'umurimo mu karere no mu rwego mpuzamahanga.

Ibi bisobanuye ko mu ruhando rwo kwagura amasoko, serivisi no koroshya urujya n'uruza rw'Abakozi mu karere dutuyemo,

Igihugu cy'u Rwanda kizakomeza kuba isoko ry'umurimo ku baturage baturuka mu bihugu byo mu Karere mu gihe Abanyarwanda bo batazashobora kugira ubushobozi bwo gupiganira imirimo mu karere no mu rwego mpuzamahanga.

Ibi bisaba rero ko hakorwa isesengura ryimbitse kugira ngo hamenyekane ubumenyi n'ubushobozi bikenewe, ibihari n'ingamba zashyirwaho kugira ngo hazibwe icyuho.